label.faquestions
Wagana Urukiko rubifitiye ububasha rugategeka ko hakorwa iherekanya kumutungo waguze.
Ikibazo gishingiye ku masezerano yanditse cyangwa atanditse gishyikirizwa Komiye y’abunzi cyangwa urukiko rubifitiye ububasha.
Wakwiyambaza umwanditsi w’irangamimerere usaba gukosorerwa amakosa yakozwe bitacyemuka ugatanga ikirego mu Rukiko rubifitiye ububasha.
1.Abasezeranye muri rusange bibuze mu bitabo by’inyandiko z’abashyingiranywe 2. Abataranditswe mu nyandiko zivuka 3. Abatarandukujwe mu bitabo by’abapfuye 4. Imyirondoro idahura niri muri system ya NIDA (National ID Data Base)
2. Ubutane bwumvikanyweho 3. Ubutane buteganyijwe n’itegeko
Wakwiyambaza umwanditsi w’irangamimerere w’umurenge agahamagaza usabwa kwemera umwana kugirango amwemere. Mu gihe atamwemeye ukaregera urukiko rubifitiye ububasha.
Wakwitabaza inzego zibanze utanyurwa ukagana Komite y’abunzi
Wagana urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rukwegereye
Wagana Urukiko ugasaba ko muhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranye cyangwa ugasaba ko yamburwa ububasha bwo gucunga umutungo
Wiyambaza inama y’umuryango ikabicyemura utanyurwa ukiyambaza abunzi cyangwaUrukiko rubifitiye ububasha
Wakwegera urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rukwegereye
Kugeza ikibazo cyawe ku buyobozi bw’Akarere cyangwa umujyi wa Kigali ubwo butaka buherereyemo.
Kubutaka bugenewe ubuhinzi n’ubworozi bufite agaciro kari mu bubasha bwa Komite y’Abunzi nakwiyambaza urwego rw’abunzi.
Kugeza ikibazo cyawe ku buyobozi bw’Akarere cyangwa umujyi wa Kigali ubwo butaka buherereyemo.
Nakwiyambaza inzego z’ibanze, kitacyemuka akiyambaza urwego rw’abunzi.
MAJ ni ibiro bya Ministiteri y'ubutabera bitanga inama n'ubufasha mu by'amategeko bikaba mu turere twose t'u Rwanda